Kuri uyu wa Mbere, PS. @P_Habinshuti ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere ka @GatsiboDistrict @richardgasana, basuye inyubako y’aho babyarira (Maternity bloc) igezweho, yubatswe mu bitaro bya Ngarama; izuzura itwaye miliyari zisaga 4. Iyi nyubako yubatswe binyuze mu mushinga #JyaMbere, yitezweho kuzamura no kwihutisha serivisi zahabwaga ababyeyi bo muri aka Karere ndetse n’utundi bihana imbibi. Aba bayobozi bashimye aho imirimo yo gusoza iyi nyubako igeze, ariko basaba ko yakwihutishwa kurushaho kugira ngo itangire gukoreshwa bitarenze impera z’uyu mwaka. Uyu mushinga uzanatanga ibikoresho bifite ikoranabuhanga rigezweho bizakoreshwa muri iyi nyubako. #JyaMbereProject
PS. @P_Habinshuti kandi, yasuye ibikorwa byo gutunganya za ruhurura zifata amazi aturuka mu nkambi y’impunzi ya Nyabiheke muri gahunda y’Umushinga #JyaMbere mu gice cyawo cyo kubungabunga ibidukikije hasibwa inkangu ziterwa n’amazi aturuka mu nkambi z’impunzi. Imirimo yo gutunganya izi ruhurura igeze kure ariko rwiyemezamirimo yasabwe kuyihutisha kugira ngo imirimo yose izabe yarangiye mbere yuko ibihe by’imvura bigaruka. #JyaMbereProject
@RwandaEmergency @P_Habinshuti @GatsiboDistrict @richardgasana @RwandaEast @RBCRwanda @RwandaHealth Twiteze impinduka nziza kandi zishimishije nyuma y'iyi nyubako, nous attendions aussi la reduction et la prévention de la mortalité maternelle, infantile et neo natale. MINEMA ibinyujije mu mushinga Jya mbere, ifashije akarere ka Gatsibo kwesa umuhigo ujyanye n'ubuzima