Mu kiganiro nyunguranabitekerezo ku "ruhare rw'amashuri makuru na kaminuza mu kwimakaza Ubumwe n'Ubudaheranwa, gukumira no kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside", Umunyamabanga Uhoraho @Emahoro1 yashimye uruhare rw'urubyiruko ruri mu mashuri mu guteza imbere Ndi Umunyarwanda, abasaba gushishikarira kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside ihererekanywa hagati y'ababyeyi n'abana. Yagaragaje zimwe mu ngamba MINUBUMWE ishyira mu bikorwa hagamijwe kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside mu rubyiruko, zirimo: 👉Gushyira imbaraga mu kwigisha amateka y’u Rwanda by'umwihariko aya Jenoside yakorewe Abatutsi binyuze muri gahunda zitandukanye zirimo 'Rubyiruko #MenyaAmatekaYawe', aho urubyiruko n’abakuze bicara bakaganira ku mateka; 👉Guhugura abarimu bigisha amateka ku myigishirize inoze y'amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho hamaze guhugurwa abarimu barenga 2.500; 👉Gushyira imbaraga muri gahunda zo komora ibikomere no kwita ku buzima bwo mu mutwe. Yibukije ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ingengabitekerezo ya jenoside yagukiye mu Karere by'umwihariko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo icumbikiye umutwe w'iterabwoba wa FDLR, aha urubyiruko impanuro yo gushishoza ntibayobywe n'abavuga ko FDLR ari abantu bake, kuko ingengabitekerezo ya jenoside ari virusi itagombera ubwinshi bw'abayifite ngo ikwirakwire. "Nubwo twabona Umunyarwanda umwe gusa uyifite, twese tugomba guhaguruka kuko aba ashobora kuyikwirakwiza muri benshi."

@Unity_MemoryRw @Emahoro1 @Emahoro1 twashimye ikiganiro cyiza yaduhaye Kandi birakwiye ko urubyiruko twazajya tugira umwete wo kwitabira ibibiganiro bya rubyiruko #MenyaAmatekaYawe ndetse tugakomeza kurwanya abayagoreka tugaragaza ukuri