DORE IMIHIGO Y' #Indangamirwa15: 📌Kwihatira kumenya amateka y’Igihugu cyacu, kuyigisha bagenzi bacu no gushishikariza abatayazi kuyamenya bityo twese tugahagurukira kurwanya abayagoreka bagamije gusenya ibyo Igihugu kimaze kugeraho 📌Gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda aho turi hose, kwimakaza amahitamo y’Abanyarwanda no kuyigisha duhereye ku bakuru ndetse n’abato 📌Kwigira ku muhate, umurava, gukunda Igihugu n’izindi ndangagaciro zaranze Inkotanyi mu rugamba rwo kubohora u Rwanda tukarwanya icyagarura amacakubiri, urwango, n’akarengane kugirango bicike burundu mu karere no ku Isi 📌Kubungabunga ubuzima bwacu twirinda inzoga, ibiyobyabwenge n’ibindi byose byatubuza gukorera Igihugu cyacu turi bazima 📌Kwihatira kumenya no kuvuga neza Ikinyarwanda, guterwa ishema n’umuco nyarwanda, kurangwa n’indangagaciro z’umuco, no kuzigisha abandi bikadufasha kurwanya ingeso mbi zikigaragara kuri bamwe mu rubyiruko 📌Kwitwara neza nk’abantu bumva neza uburenganzira n’inshingano dufite tugira uruhare muri gahunda za Leta, cyane cyane izireba urubyiruko ndetse n’izindi 📌Gusohoza inshingano neza zo kwiga no kuba intangarugero aho twiga, kwiga ibyo Igihugu gikeneye mu rugamba rw’iterambere no gutanga umusanzu wacu twaba dukorera mu Gihugu no hanze yacyo.
@Unity_MemoryRw @YolandeMakolo Tuzarinda igihugucyacu
@Unity_MemoryRw @YolandeMakolo This is what makes us outstanding citizens of the earth 🙏🏽❤️
@Unity_MemoryRw Abanana bacu, urubyiruko rwacu, ishema ryacu! 🙏🏽 #Indangamirwa15