Uyu munsi, Umunyamabanga Uhoraho muri MINUBUMWE, @Emahoro1, yakoranye inama n’abafatanyabikorwa batandukanye ku bufatanye n’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS), mu biganiro bigamije gutegura abagororwa bahamwe n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bashigaje igihe gito ngo barangize ibihano byabo, bagasubira mu buzima busanzwe. Iyi gahunda igamije gutegura abagororwa kwisanga mu muryango nyarwanda no kubana neza n’abandi, kongera kuba Abanyarwanda bakunda Igihugu cyabo, babumbatira ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, no kubarinda ibyaha n’isubiracyaha. Guhera tariki ya 3 kugera tariki ya 25 Nzeri 2025, hazategurwa icyiciro cya gatatu kigizwe n’abitegura gutaha hagati ya Nyakanga 2025 na Mutarama 2026. Amahugurwa y’aba bagororwa azibanda ku ngingo zirimo kumenya amateka y’u Rwanda, imiyoborere y’u Rwanda n’uruhare rw’umuturage, umuryango, imibereho n’imibanire myiza, n’urugendo rwo guhinduka no kongera kugira uruhare mu kubaka Igihugu.