Uyu munsi, @Emahoro1, Umunyamabanga Uhoraho yatangije ku mugaragaro icyiciro cya gatatu cy'amahugurwa y'abagororwa bitegura kurangiza ibihano byabo ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi. Intego y'aya mahugurwa ni ugutegura abagororwa gusubira mu buzima busanzwe nk'Abanyarwanda bafite agaciro, kubaha umwanya wo kwiyubaka no kubaka Igihugu cyacu, kubibutsa inyigisho zibafasha gusigasira ubumwe n'ubudaheranwa bw'Abanyarwanda, kubakangurira kurwanya abagoreka amateka y'u Rwanda n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, no kubafasha kugira uruhare mu iterambere ry'Igihugu. Yabibukije kandi ko bagomba guhinduka nyabyo bakarangwa no kuvugisha ukuri ku mateka kabone n’ubwo bakoze ibyaha. Yashoje ashimira abafatanyabikorwa muri iyi gahunda harimo Urwego rw'U Rwanda rushinzwe Igorora @RCS_Rwanda, abahagarariye inzego z'umutekano, abayobozi b'inzego z'ibanze, n'imiryango itari iya Leta igira uruhare mu kwita ku bagororwa. Kugeza ubu hamaze guhugurwa abagororwa 353 barimo abagore 53 n’abagabo 300. Iki cyiciro cya gatatu cy’amahugurwa kizitabirwa n’abagororwa 635 barimo abagabo 597 bahugurirwa mu Igororero rya Nyamasheke n’abagore 38 bazahurirwa mu Igororero rya Nyamagabe, bazarangiza ibihano kuva ku itariki ya 16 Nyakanga 2025 kugeza 31 Mutarama 2026.