TURINDE EJO: URUBYIRUKO N’IBYAHA MU RWANDA ni umutwe w'ikiganiro cyatanzwe na @Murangira_BT, Umuvugizi wa @RIB_Rw aho yasobanuriye Intore Intagamburuzwa rya @RICA_Rwanda icyiciro cya 5 impamvu muzi z’ibibazo byugarije urubyiruko, harimo gukurikira ibibonetse byose buhumyi, gukoresha nabi imbuga nkoranyambaga n’ibiyobyabwenge. Yabasobanuriye amayeri ababashora muri ibyo byaha bakoresha, nko kubabeshya kubaha amahirwe yo kujya kwiga mu mahanga (scholarship), amahirwe y’akazi, kubeshywa ubushuti n’bindi. Yakomereje ku byaha bikorerwa kuri murandasi (Cyber security), aho abenshi mu rubyiruko bakora ibyaha batazi ko bizabagiraho ingaruka. Yabahaye urugero rw’ababashuka kohererezanya amafoto y’ubwambure bwabo, bamara gutandukana bakayashyira ku mugaragaro bikangiza izina ryabo. Umwe mu Ntore, HABUMURANGA SHIMWA Tekla, wakurikiye iki kiganiro yagize ati: "Muri iki kiganiro nigiyemo ko icyo umuntu atakora nkoranyaabakoresha imbugambaga batamureba ahatari ku mbuga nkoranyambaga (offline) adakwiriye no kugikorera kuri izo mbuga (online). Nk’urubyiruko kandi, nize ko ntakwiriye kurangamira imico y’ahandi, kuko indangagaciro na kirazira by’umuco wacu bibumbatiye amahame yatuma tutagwa mu byaha n’ingeso mbi. Nize kandi ko nkwiriye kunyurwa n’ibyange bike mfite, ngategereza amahirwe aciye mu mucyo kugira ngo nirinde uwo ari we wese wanshora mu ngeso mbi." Indi Ntore, ISHIMWE Arsène yungamo ati: "Muri iki kiganiro, namenye ko ikigare kigira uruhare runini mu koshya urubyiruko kujya mu ngeso mbi. Jyewe nagize amahirwe yo kugira umubyeyi unkurikirana, ariko hari ababyeyi batita ku nshingano zabo ntibamenye ko n’abana babo bajya mu ngeso mbi, bikazarangira bakoze n’ibyaha bihanwa n’amategeko. Ingamba mvanye muri iki kiganiro ni uko nk’abantu bagize amahirwe yo kwitabira iri Torero, dufite inshingano zo guhugura bagenzi bacu uburyo barinda ubuzima bwabo no gutanga amakuru ku byaha by’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, icuruzwa ry’abantu n’ibyaha bikorerwa ku mbuga nkoranyambaga."
Court records: Uber assault reports every 8 minutes. But survivors like you are fighting back—and winning justice. Confidential support for Uber/Lyft harm. Request a free, private evaluation. Tap to start your story.