IMITERERE Y’INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE KU MBUGA NKORANYAMBAGA ni ikindi kiganiro cyatanzwe uyu munsi na @Ollegkar, Umusesenguzi (analyst) muri MINUBUMWE). Mu ngingo z’ingenzi yibanzeho harimo: 1. Amateka y’Igihugu, by’umwihariko amateka y’itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, n’ingaruka zayo Intore Intagamburuzwa za @RICA_Rwanda icyiciro cya 5 zasobanuriwe impamvu n’akamaro ko kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside, no kuyikumira by’umwihariko mu rubyiruko. Basobanukiwe ko jenoside ari icyaha kibanzirizwa n’umugambi wo kwica, gukomeretsa ku mubiri, no mu mutwe, no gushyira mu buzima bubi itsinda ry’abantu hashingiwe ku bwoko nk’uko byagenze ku Batutsi guhera mu mwaka wa 1959 kugeza mu w’ 1994. 2. Ipfobya n’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 Gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi byiganje ku mbuga nkoranyambaga. Muri uyu mwaka wa 2025 utararangira, ibyaha by’ingengabitekerezo ya jenoside byariyongereye kurusha mu myaka itanu iheruka, aho byabaye 207 bivuye kuri 194 byariho muri 2024, na 184 byariho mu 2021. 3. Kumenya ibibi n’ibyiza byo gukoresha ikoranabuhanga mu itumanaho (responsible IT literacy) Urubyiruko rukwiye kumenya ibibi n’ibyiza byo gukoresha ikoranabuhanga mu itumanaho no kwita ku nshingano zo gufatanya n’abandi Banyarwanda mu kwigisha hagamijwe gukumira no kurwanya igengabitekerezo ya jenoside ikwirakwirizwa ku miyoboro yifashisha ikoranabuhanga. Intore SHIMWA Chance Mozart yagize ati: "Muri iki kiganiro namenyeyemo ko bamwe mu rubyiruko bagenzi banjye batarumva neza akamaro ko kumenya amateka y’u Rwanda n’aya Jenoside yakorewe Abatutsi. Niyemeje gufata iya mbere ngakoresha neza imbuga nkoranyambaga, nerekana amateka nyakuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nanarwanya abayipfobya bakanayihakana. Nzarushaho kandi kwitabira ibiganiro nifatanye n’andi mahuriro y’urubyiruko atangirwamo inyigisho ku mateka y’ u Rwanda, kandi nanjye mbe umwe mu batanga ibiganiro." Indi Ntore UWASE Liliose nawe ati: "Namenye ko hari bamwe mu Banyarwanda bakomoka ku babyeyi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bataritandukanya n’ibikorwa by’ababyeyi babo bagakomeza gukwirakwiza amakuru y’ibinyoma anagaragaramo ingengabitekerezo ya Jenoside. Nk’ingamba, niyemeje kurushaho gukoresha izi mbuga, nereka abapfobya n’abahaka Jenoside yakorewe Abatutsi ukuri kandi mparanira ko n’urubyiruko rutaramenya aya mateka ruyamenya rukayasobanukirwa."
@Unity_MemoryRw @Ollegkar Nitwe mbaraga z'igihugu