Uyu munsi, Intore Intagamburuzwa za @RICA_Rwanda icyiciro cya gatanu zirasoza Itorero zimazemo iminsi itanu zihabwa ubumenyi mu byiciro bitandukanye harimo kumenya amateka y’ukuri y’u Rwanda, icyerekezo cy’Igihugu, uruhare rwabo mu gukemura ibibazo byugarije Igihugu, ndetse n’uburyo bashobora gushyira mu bikorwa ubumenyi bakura mu ishuri bashingiye ku ndangagaciro z’umuco nyarwanda. Umuyobozi w’Akarere ka @BugeseraDistr, @RichardMutabazi wabaye Umushyitsi Mukuru muri uyu muhango, aherekejwe n’abakozi ba MINUBUMWE n’izindi nzego bafatanyije gutegura no gutoza Intore, yahaye Intagamburuzwa 5/2025 ikivugo kigira giti: “Ndi intagamburuzwa mu nkomezamihigo; Ndi umurinzi w’ibyagezweho; Ndi indashyikirwa mu bumenyi n’ikoranabuhanga; Ndi nkore neza bandebereho; Nkaba ku isonga mu kubaka u Rwanda rushya; N’iterambere rya Afurika.” Yakomeje abaha impanuro abasaba kuba intangarugro mu mico no mu myifatire, bakarangwa n’ubwitange, bakirinda amacakubiri, bagaharanira kwiyungura mu bumenyi bagamije kwiteza imbere no kugeza Igihugu cyacu ku cyerekezo 2050 kiyemeje. Yabakanguriye kwihangira umurimo bakawutoza n’abandi. Yashoje abasaba kwirinda imico mibi mvamahanga n’ibiyobyabwenge bituma ubirimo abaho ubuzima butagira intego, abashishikariza guharanira ubumwe n'ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, no gushyira imbere buri gihe indangagaciro z’umuco nyarwanda na kirazira.